fbpx

Ni ayahe makuru dukora?

Iyo umurwayi yitabiriye gahunda ya MAS, dukusanya, tugumana kandi tugatunganya (twesehamwe, gutunganya) amakuru yihariye ku muntu akurikira:

  • Izina ryawe:
  • Igitsina cyawe:
  • Italiki yawe y’amavuko:
  • Numero yawe (zawe) za telephone:
  • Imeri aderese  yawe:
  • Aderesi yawe:
  • Ibitaro n’umuganga wivurizaho
  • Umushahara wawe  cyangwa uko ubukungu bwawe bwifashe (aho bishoboka))
  • Amakuru arambuye y’umuntu ukwitaho  (niba bishoboka)

        (Yose hamwe amakuru yawe bwite)

Kuri twe kugira ngo tuguhe inkunga no kwitabwaho bihagije, tuzanakoresha n’amakuru y’umuntu yihariye ku giti cye akurikira:

  • Ibimenyetso by’indwara ufite
  • Itariki wasuzumiweho
  • Ubuvuzi urimo guhabwa ubwaribwo
  • Amatariki  wakoreyeho ibizamini by’amatembabuzi n’ ibisubizo byawe bya PCR

        (yose hamwe amakuru yawe bwite yihariye)

Ni gute kandi ni kuki dutunganya amakuru yawe bwite hamwe n’amakuru yawe yihariye ku mibereho yawe?

Dukusanya amakuru yawe bwite n’amakuru yawe yihariye ku mibereho yawe n’umuntu ukwitaho, cyangwa tuyakuye ku muganga wawe, mugihe usabye kwitabira imwe muri gahunda zacu za MAS nk’umurwayi.

Dukusanya amakuru yawe yihariye ku mibereho yaweku mpamvu zikurikira:

  • Kukumenya
  • Kuganira nawe
  • Gutanga ubufasha ku murwayi no kumwitaho
  • Gukwirakwiza amakuru yerekeye indwara yawe cyangwa imiti yawe
  • Kudushoboza kubahiriza inshingano zacu nk’uko amategeko  cyangwa amabwiriza aya ari yo yose abiteganya
  • Izindi ntego zose zijyanye n’ ubuyobozi ndetse n’imigenzurire ya gahunda

      (intego zose zishyizwe hamwe)

Dushobora gukoresha amakuru yawe mu buryo rusange kandi butamenyekanisha umwirondoro wa nyirayo mu bitabo cyangwa mu bitangazamakuru. Ibi bivuze ko amakuru yose ashobora gutuma umenyekana avanwaho (urugero: izina ryawe, itariki wavutseho, aderese,) kuburyo nta muntu numwe ushobora guhuza ibisomwa n’amakuru yawe bwite.

Ninde tuzahishurira amakuru yawe bwite hamwe n’amakuru yawe yihariye?

Turashobora guhishura amakuru yawe n’amakuru yawe yihariye:

  • Ku bigo biri muri fondasiyo MAX  hamwe no
  • ku kigo gishinzwe kubahiriza amategeko mugihe dutegetswe kubikora n’amategeko

Amakuru yawe bwite n’amakuru yawe yihariye abitswe mu bubiko bwacu burinzwe, bushingiye ku rubuga rugari ruri muri leta zunze ubumwe za amarika.

Ntabwo tuzahishura amakuru yawe cyangwa amakuru yihariye ku wundi muntu uwariwe wese utabanje kubitangira uburenganzira

Tuzarinda amakuru yawe bwite n’amakuru yawe yihariye tumenye neza ko abitswe neza

Nizihe ngaruka zo kutemera itunganywa ry’amakuru yawe?

Niba utemeye gutunganya amakuru yawe bwite hamwe n’amakuru yawe yihariye yerekeye iri tangazo ngenderwako ku makuru bwite y’umurwayi, ntushobora kwitabira gahunda za Fondasiyo MAX

Uburenganzira bwawe bwo kurinda amakuru yawe

Ukurikije amategeko arengera amakuru, ufite uburenganzira burimo:

  • Uburenganzira bwo kumenyeshwa amakuru arimo gukusanywa – Ufite uburenganzira bwo kumenyeshwa amakuru yawe arimo gukusanywa, uko akoreshwa, igihe azabikwa, kandi ukamenyeshwa niba azasangirwa n’undi muntu wa gatatu
  • Uburenganzira bwawe bwo kubona ku makuru yawe – Ufite uburenganzira bwo gusaba kopi y’amakuru yawe bwite
  • Uburenganzira bwawe bwo gukosora – Ufite uburenganzira bwo gukosora amakuru utekerezako atariyo cyangwa ko atuzuye
  • Uburenganzira bwo gusiba – Ufitwe uburenganzira bwo kudusaba gusiba amakuru yawe mu bihe bimwe bimwe
  • Uburenganzira bwo kubuza gutunganya amakuru – Ufite uburenganzira bwo kudusaba kugabanya itunganywa ry’amakuru yawe mu bihe runaka
  • Uburenganzira bwawe bwo kwanga gutunganya amakuru – Ufite uburenganzira bwo kwanga gutunganya amakuru mu bihe bimwe na bimwe
  • Uburenganzira bwawe bwo gutwara amakuru – Ubufite uburenganzira bwo gusaba ko twohereza amakuru waduhaye mu rindi shyirahamnwe  cyangwa kuri wowe mu bihe bimwe bimwe
  • Uburenganzira bwo kumenyeshwa kutubahiriza irindwa ry’amakuru yawe –  Ufite uburenganzira bwo kumenyeshwa nyuma y’ukutubahirizwa ku irindwa ry’amakuru yawe, kumenyeshwa ko amakuru yawe abitswe adafite umutekano

Ntusabwa kwishyura amafaranga mugukoresha uburenganzira bwawe. Niba utanze icyifuzo, dufite ukwezi kumwe kuba twaguhaye igisubizo

Nyamuneka twandikire kuri aderesi ikurikira niba ushaka gutanga icyifuzo:

The Max Foundation
1448 NW Market St.
Suite 500
Seattle, WA 98107
+1 (206) 778-8660
info@themaxfoundation.org